Uyu munsi, twakiriye impano y'ibikoresho bya mudasobwa mu kigo cy'urubyiruko cya nyamagabe bizatuma dushobora kwigisha no kwiga ubumenyi bw'ikoranabuhanga n'ibijyanye na mudasobwa. Iyi gahunda ni intambwe ikomeye mu mugambi wacu wo gushyigikira urubyiruko rwa Nyamagabe mu bumenyi bukenewe kugira ngo bagere ku ntsinzi. Hamwe n'izi mudasobwa nshya, intego yacu ni ugutoza urubyiruko mu mikoreshereze ya mudasobwa no kumenya gukoresha interineti. Iyi ntsinzi ntibyari gushoboka tudafite ubufasha bw’abafatanyabikorwa bacu aribo DOT RWANDA kandi turabashimira ikindi turashishikariza abashaka wiga ikoranabuhanga ko byatangiye amasomo ari gutangwa ndetse n'amahugurwa y'ikoranabuhanga n'ibijyanye na mudasobwa.