Uyumunsi twakiriye umushyitsi uvuye muri DOT Rwanda witwa Mukarukundo Adella, yaganirije urubyiruko Kandi asura nibikorwa bya Nyamagabe youth center.
Intego nyamukuru yari nugukora mobilization yo gushaka urubyiruko bazafatanya mu kwiga amasomo ajyanye na icungamutungo ndetse no gukora imishinga ibyara inyungu Kandi bagafasha abakora ubucuruzi bwabo kwamamaza ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi
Rero yashishikarije abifuza kuba bakwitabira ayo masomo kuza kwiyandika hano mu ikigo ubundi bakazamenyeshwa igihe cyo gutangira ayo masomo kuko azajya atangirwa mu logo cy'urubyiruko cya nyamagabe.
Ikindi hasuwe na computers ndetse na workshop zizifashishwa mugutanga ayo masomo.
Nyamagabe youth center Empowering Youths for global opportunity