Uyu munsi, Umuyobozi wa CPCO, Madamu ICYOYIGENEYE Christine, yakoze uruzinduko rw’akazi muri Nyamagabe Youth Center, yakirwa n’Umuyobozi wa NAC Rwanda, Bwana MIZERO Jean Felix.
Muri uru ruzinduko, Madamu Christine yasuye amashuri y’imyuga akorera muri iki kigo, arimo ubudozi, ndetse nishuri ryigisha gutanganya imisatsi n'ubwiza, ndetse n’isomero rusange(Library). Nyuma y’aho, abayobozi bombi bagiranye ikiganiro cyibanda ku ngingo zikurikira:
1.Gutsura umubano mwiza hagati ya CPCO na NAC Rwanda mu rwego rwo gufasha urubyiruko.
2.Kurebera hamwe amahirwe aboneka mu Karere ka Nyamagabe no kuyabyaza umusaruro.
3.Gushaka icyadufasha kwiteza imbere binyuze mu bikorwa biramba kandi byunguka.
Uruzinduko rwasojwe n’ubutumwa bwo gushimira ku mpande zombi, aho biyemeje gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kuzamura impano n’ubushobozi bw’urubyiruko rwa Nyamagabe.